in

Inama ku bagabo/abasore bananiwe kumara umwanya bashimisha abakunzi babo mu gitanda.

Divorce and separation. Millennial african couple in bed having problems, wife angry, husband sleeping, top view

Abagabo bashaka kongera igihe cyabo mu buriri bagomba kwirinda bino bintu bine by’ingenzi:

1. Kutanywa ibinyobwa birimo Cafeyine

Kugirango utezimbere imikorere yawe mu buriri, ugomba kongera urugero rwa cafeyine unywa. Cafeine iba mu cyayi n’ikawa kandi ifasha kuruhura imitsi no kongera ugutembera kw’amaraso, kugirango habeho gutembera kw’amaraso ahagije mu gitsina cy’umugabo, kugirango gikore neza.

2.Guhangayika nogukora akazi karenze

Mu buvuzi, n’ubumenyi rusange ko akazi karenze hamwe n’ihungabana ari ikintu gikomeye kigabanya urwego rw’ubuzima rusange bw’umuntu. Iyo umuntu arakaye cyangwa arushye cyane, habaho igabanuka ry’amaraso atembera mu mitsi ihuza urugingo rw’imyororokere y’umugabo (igitsina), biganisha ku kudafata umurego uko bikwiye. Kugira ngo ugire ubuzima bwiza, irinde umwanya cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kugutera guhangayika, hanyuma wimenyereze gukora siporo buri gihe. Ibi bizakuganisha ku kugira ubuzima bwiza muri rusange no mu buriri.

3.Kurya Isukari Nyinshi n’amavuta menshi

Iyo umuntu anyoye ibirimo isukari nyinshi akanarya ibiryo bifite amavuta menshi, bishobora gutuma ibiro byiyongera. Ukurikije ubushakashatsi bwinshi bwakozwe, kwiyongera kw’ibiro bifitanye isano cyane no kwiyongera k’urwego rwa estrogene (imisemburo y’umugore), mu gihe icya rimwe habaho kugabanuka k’urwego rwa Testosterone (imisemburo yabagabo).

Nkuko byumvikana; mu gihe umugabo atangiye gukora imisemburo myinshi y’umugore buri gihe, no mu gihe habaye kugabanuka mu gukora imisemburo y’abagabo mu mubiri we, bivuze ko hazabaho kugabanuka mubikorwa bifitanye isano n’abagabo?

4.Kunywa inzoga nyinshi

Nkuko bisanzwe kandi nk’itegeko, niba ushaka kuzamura ubuzima bwawe no gukomeza imbaraga mu gihe cy’akabariro, ugomba rwose kugabanya kunywa inzoga za buri munsi. Inzoga zirekura imiti myinshi igabanya ubushake. Intambwe ya mbere yo kumara igihe kinini mu buriri no kutarangiza vuba ni ukugabanya urwego rwa alukoro unywa buri munsi

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biratangaje: umugabo yishyuye akayabo kugirango bamugire ikivejuru(amafoto)

Ibyo Davido yakoreye umubiri we kubera inshuti ye byazamuye amarangamutima y’abafana be.