in

Imyitwarire ukwiye kugaragaza uramutse usanze umukunzi wawe aguca inyuma.

Burya gucana inyuma ni igikorwa kibabaza cyane abashakanye cyangwa abakundana .Akenshi usanga uwo umukunzi wawe yagucanye inyuma nawe ariwe urakariwe cyane nk’aho ari we waje kugusenyera urugo ariko burya siko biba bimeze buri gihe. Burya rero hari uburyo uba ukwiye kwitwara kugirango utavaho witesha agaciro:

1.Wikwigira nyirabayazana:

Irinde kumva ko uba mu isoni cyangwa kumva ko utashoboye kubaka kubera ibyo umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye akora, kuko ibi byakujyana mu gahinda kenshi. Ahubwo shaka uko wakira igikomere byaguteye, urebe uko wabirenga nkuko warenze ibindi bintu bikomeye mu buzima bwawe hanyuma ubeho neza.

Umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye ni we wakagombye guterwa isoni n’ibikorwa bye bigayitse, dore ko abikora yihishe yumva ko ari kwishimisha ariko nyuma akaza kugaragazwa isura iyo bitamuhiriye agafatwa.

2.Wimufata nk’aho ari umuntu w’igitangaza watwaye umutima w’umukunzi wawe:

Iyo ubirebye neza, usanga uwo muntu yari ari mu mwanya wo gufasha umukunzi wawe mu mahitamo ye yo kuguca inyuma, kuko byashoboraga no kuba undi. Ushobora no gusanga nta kintu gihambaye akurusha (ubwiza, amafaranga,…). Rero witinda ku muntu bafatanije kuguca inyuma ahubwo tinda ku kumenya ibibazo byaba biri hagati y’umukunzi wawe nawe ubwawe.

3.Wiha agaciro karenze umubano bafitanye:

Umubano bafitanye ushingiye ku kinyoma no guhemuka. Batangira berekana impande zabo nziza ariko uko batindana babona ko batari shyashya. Niyo babana, ni hahandi birangira ibyo yangaga gukemura hamwe bije ahandi.

Rero kuguca inyuma si uko uri mubi wo gutabwa ahubwo ni uko umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye yafashe icyemezo cyo kureka inshingano ze zireba abashakanye agahitamo kujya kwiyandarika.9

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Minisiteri ya Siporo yahagaritse imikino ya Shampiyona y’ikiciro cya mbere

Nyuma yo gusaba no gukwa Usengimana yasezeranye (AMAFOTO).