in ,

“Imvura yaragwaga nkambura nkajya ku mureko “-Miss Ariane


Uwimana Ariane wabaye  Nyampinga ubanira neza bagenzi be mu mwaka wa  2016 (Miss Congeniality 2016) ngo ntabwo azasubira mu irushanwa rya nyampinga kuko umwanya yabonye wamunyuze kandi ukamubera icyanzu cyo kwigaragaza no kuvuga ashize amanga nk’uko  yahoze abyifuza.Ariane yaganiriye na YEGOB.RW atubwira bimwe benshi batamuziho mu buzima birimo ikintu yakoze akiri umwana ariko ngo n’ubu iyo akibutse ariseka.

ajaka

 

 

Ariane Uwimana wiga muri UNILAK ,afite imyaka 22 ndetse ashimangira ko kujya muri Miss Rwanda byamufashije mu buzima kandi bikamubera agakoni yishyingikiriza bwa buri  munsi. usibye kuba yarashyize mu bikorwa umushinga yari afite wo gukangurira urubyiruko kwizigama mu rwego rwo gutegura imbere habo heza ntabwo ngo azasiba gutanga umusanzu we mu buzima bwa buri munsi bw’urubyiruko rw’u Rwanda.

Ariane uvuka mu bana batandatu avugana ubwitonzi no gucisha macye  ibyo bimufasha gusubiza buri kibazo cyose ashishoje kandi agitekerejeho,ngo ikintu cyamubabaje cyane mu buzima bwe ni uko yakuze atabona  musaza we nyamara atari uko atamwigeze ahubwo kuko atari akibarizwa mu isi y’abazima ariko burya ngo kuko ubuzima bubamo ibibi n’ibyiza ,ibyiza mu buzima bwa Ariane nibyo byinshi ndetse ngo kimwe muribyo ajya yishimira ni uko yarangije amashuli yisumbuye adasibiye na rimwe.

ajakkamk

Igitangaje kuri Miss Ariane ni uko afite imyaka 22 kandi akaba atagira umukunzi  gusa kandi ngo kuba adafite umukunzi ntabwo ari ikimwaro kuri we kuko ngo kutamugira ni ubushake bwe ndetse  kuriwe haracyari kare.

Ariane akunda amabara nk’ubururu,umweru mdetse n’umukara ikindi kandi agakunda ngo kwirira umuceri n’ibinyomoro.

Nk’abandi benshi Ariane nawe  afite ikintu ajya yibuka yakoze mu bwana akumva arisetse mbese akumva yigaye,ngo akiri muto iyo imvura yagwaga ,imyenda yayikuragamo akayishyira ku ruhande maze akajya munsi y’umureko nuko imvura ikamunyagira mpaka ihise ndetse rimwe na rimwe akahukura indwara ya Grippe gusa ngo ntibyakomeje kumuhira kuko umunsi umwe iwabo bamusanze yinyagiza bamucyebura kibyeyi agahira acukira.

ajakla

Miss Ariane yifuje gusoza agira icyo agira  abakobwa bifuza guhatanira ikamba rya nyampinga ndetse n’abandi muri rusange ,mu magambo ye ati”Abakobwa batekereza guhatanira ikamba rya nyampinga ,nababwira ko batatekereje nabi,icyo bakwiye kumenya ni ukurinda izina ry’ibyo baba bagezeho mu buzima, burya no ku muntu uwariwe wese kugirango  ibyo yagezeho bibe umuyonga bisaba isegonda rimwe kandi ibyo iyo bibaye aba ahombye ku buryo budasubirwaho cyane ko yandavura…. nababwira rero kudasamara,kwiyubaha,kwihesha agaciro nka bimwe mu bigira muntu uwo ari we  kandi wingira kamaro
aajkkla



 

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyerekeye Cecafa Kagame Cup byashyizwe ahagaragara

Amafoto ya Miss Fiona Umutoni yambaye ubusa (Topless) yashyizwe ku karubanda (amafoto)