in , ,

Ibyerekeye Cecafa Kagame Cup byashyizwe ahagaragara

cecafa-kagame-cup

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu karere ka Afurika y’uburasirazuba n’iyo hagati, Cecafa, yamaze kwemeza ko Cecafa Kagame Cup 2016 izabera muri Kenya, ikamara ibyumweru bibiri mu mpera z’Ugushyingo.

Iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida Kagame rizatangira tariki ya 19 Ugushyingo, rizoswe tariki ya 3 Ukuboza 2016 mu gihugu cya Kenya, aho rizitabirwa n’amakipe 13 arimo 2 yo muri Kenya, ashobora no kwiyongera nk’uko byanditswe na Soka.co.ke, ikinyamakuru cyo muri Kenya.

U Rwanda ruzahagararirwa n’ikipe ya APR FC, izaba irimo gukina shampiyona.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, rikaba rifite ihurizo ryo guhindura gahunda ya shampiyona itaratangira kuko iyo bashyize hanze, nta mwanya wa Cecafa Kagame Cup urimo mu gihe kandi hagati ya ya tariki ya 5 na 20 Ugushyingo, nta shampiyona izakinwa.

Kuri Gahunda Ferwafa yari yashyize ahagaragara, mu gihe iyi Cecafa Kagame Cup izaba iri kuba, APR FC yakabaye ifitemo imikino itatu, izayihuza na Kirehe FC tariki ya 20/11, na Pepiniere FC tariki ya 26/11 ndetse na Etincelles FC tariki ya 2/12/2016.

Mu nama y’inteko rusange ya Ferwafa iheruka kuba, bari bemeje ko ikipe izajya ihagararira u Rwanda mu mikino nyafurika izajya ikina umukino wa shampiyona nyuma y’iminsi ibiri niba yakiniye mu rugo ndetse n’iminsi ibiri uhereye igihe yagarukiye mu gihugu, niba yakiniye hanze.

Source:Ruhagoyacu

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore umukobwa w’umusifuzi ukomeje kuvugisha abantu batari bake kubere imiterere ye ihebuje (amafoto)

“Imvura yaragwaga nkambura nkajya ku mureko “-Miss Ariane