in ,

Imvo n’imvano y’umuziki wa Dandy, umusore w’imyaka 23 ukomeje gushimisha benshi kubera impano yakuranye

Yitwa Ngabo Jean Chrispin akaba azwi ku mazina y’ubuhanzi nka Dandy. Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko akaba yararangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2017 aho yigaga muri College Saint André (C.S.A) I Nyamirambo yadusangije urugendo rwe rwa muzika guhera mu ntangiriro kugeza aho ahagaze magingo aya.

Umuhanzi Dandy

YEGOB twaramwegereye maze nawe atuvira imuzi n’imuzingo iby’ubuhanzi bwe. Mu magambo ye bwite, Dandy yagize ati: “Nagize amahirwe yo kuvukana impano y’ubuhanzi mu ndirimbo nkaba ndirimba injyana ya Afro beat, Afro pop, Rumba ndetse na R&B. Nabyimenyeho ubwo naririmbaga muri chorale mu mwaka 2005 ari nabwo natangiye kujya nandikira chorases chorale y’abana nabagamo aho nari muri DRC I Bukavu ari nacyo gihugu nakuriyemo nari nzi ko ari nacyo gihugu cyanjye cy’amavuko gusa nyuma nza kumenya ko ndi umunyarwanda. Naje kujya ahitwa Morogoro muri Tanzania aba ari ho nkura inspiration yo kuririmba mu rurimi rw’igiswahili kuko ikinyarwanda ntacyo nari nzi. Aho nziye mu Rwanda muri 2011 nibwo nagize igitekerezo cyo kujya muri studio bwa mbere ariko mbigeraho muri 2014 ubwo nakoraga indirimbo ya mbere nise “Uongo mtupu” muri uwo mwaka mpita nkorana remix yayo na mugenzi wanjye tubana muri crew yitwa No comment uzwi nka Dyna. Mu mwaka wa 2015 dukorana indi twise “Amaboko y’U Rwanda” ari nayo ndirimbo ya mbere y’ikinyarwanda nanditse”.

Dandy na mugenzi we, Dyna babana muri crew izwi nka No comment. Aha bari i Nyamasheke
Dandy na mugenzi we, Dyna babana muri crew izwi nka No comment. Aha bari i Rusizi

Mu gusoza, umuhanzi Dandy yagize ati: “Kuririmba ndabikomeje cyane ngendeye ku muhate ngira ndetse n’uwo abakunzi b’ibihangano byanjye bagenda banshyiramo aha navuga cyane cyane nk’aho nize muri Saint André nagiye mbonera ibihembo bitandukanye byanteye imbaraga zizageza umuziki wanjye kure ndetse n’itangazamakuru ridasiba kuntera ingabo mu bitugu”.

Kanda hano ubashe kumva no gutunga indirimbo AMABOKO Y’U RWANDA ya Dandy

Dandy – AMABOKO Y’U RWANDA

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwandakazi yagaragarije umuraperi Gravity Omutujju urukundo rudasanzwe

Itsinda Western Boys ryashyize ahagaragara indirimbo nshya bise “Ikinyoma” – YUMVE