in

Impanuka iteye ubwoba y’indege yaguye hafi y’ikibuga cyegereye ikibuga cy’indenge

Abantu bane birakekwa ko baguye mu mpanuka y’indege yakoreye impanuka hafi y’ikibunga cyegereye ikibuga cy’indege muri Philippines.

Abatabazi basaga amagana bahise birukira aho iyi ndege yakoreye impanuka n’ukuvuga muri metero 350 uvuye ku kirunga cya Mayon Volcano kiri hafi y’ikibuga cy’indege cya Bicol International Airport.

Simon Chipperfield na Karthi Santhanam, bo muri Australia,bari muri iyi ndege ya Cessna RPC340 ubwo yakoraga impanuka ahagana saa moya za mu gitondo kuwa Gatandatu.

Abandi bantu babiri bari muri iyi ndege ni pilote Rufino James Crisostomo Jr n’umukanishi witwa Joel Martin.

Amashusho yerekanye ibice by’iyi ndege yasandariye hagati y’imijyi 2 ya Guinobatan na Camalig.

Ikigo gishinzwe kugenzura indege za Gisivile muri Philippines cyavuze ko iyi ndege yaburiwe irengero nyuma y’iminota 5 gusa ihagurutse i Manila.

Abatabazi barenga 200 bahise batabara bitwaje imodoka, za drone ndetse n’imbwa.

Ikirere kibi gishyirwa mu majwi ko aricyo cyateye iyi mpanuka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyi mbwa ishobora kumenya umuntu wapfuye binyuze mu kumva ko umutima utera, ishobora no gutabara umuntu warohamye (Videwo)

Hari gutabarizwa umwana w’ibyumweru bitatu wavukanye umwenge ku mutima ukeneye ubufasha ngo abagwe