in

Hari gutabarizwa umwana w’ibyumweru bitatu wavukanye umwenge ku mutima ukeneye ubufasha ngo abagwe

Mu Karere ka Huye ,mu Murenge wa Huye , Akagali ka  Rukira , Umudugudu wa Agahenerezo hari umwana w’ibyumweru bitatu  witwa Nziza Noah Atherhope uri gutabarizwa wavukanye ikibazo cy’indwara y’umutima ukeneye agera kuri miliyoni 15,000,000 Frw ngo ajye kubagirwa mu gihugu cy’Ubuhinde.

Ababyeyi ba Nziza bavuga ko umwana wabo uburwayi bwe bwatangiye kugaragara afite ibimenyetso  byo kugira ibara ry’ubururu ku mpera z’intoki  ,ibirenge  ndetse no ku munwa (cyanosis) , akananirwa konka , ndetse guhumeka nabwo bikananirana.

Ubwo yagezaga ibyumweru 3 Nziza  yasanzwemo indwara y’umutima yitwa  Tetralogy of fallot ndetse uburyo bwonyine bwo kuyivura akaba ari ukubagwa umutima  (Intracardiac Surgey)  ,ndetse ahantu honyine yabagirwa bikagenda neza kurushaho ari mu gihugu cy’ubuhinde nk’uko umubyeyi wa Nziza yabitangarije Yegb.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko kugirango umwana abagwe bari baciwe miliyoni 90,000,000 Frw  ,ariko MINISANTE ngo ikabafasha kwishyura miliyoni 75 , bo nk’ababyeyi bakaba bashaka agera kuri miliyoni 15,000,000 Frw , arimo agomba kuzababeshaho  mu gihe cy’amezi atatu bazamara mu gihugu cy’Ubuhinde bavurwa ndetse n’itike yabo.

Ku bindi bisobanuro cyangwa hari uwifuza gufasha uyu mwana mu kwivuza, yakwifashisha numero y’ababyeyi be Gihozo Ferecite (Mama we)  kuri 0783254147. cyangwa kuri 0782683346 ibaruye kuri Se w’umwana Murekamanzi Cyprien .

Nziza Noah iyo amaze igihe atabona imiti ahinduka uburur mu ntoki no ku munwa ndetse no ku birenege ! ngo akeneye kubagwa vuba
Nziza Noah iyo amaze igihe atabona imiti ahinduka uburur mu ntoki no ku munwa ndetse no ku birenege ! ngo akeneye kubagwa vuba

Nziza aratabarizwa kugirango abashe kubagirwa mu gihugu mbere y'uko igihe kirenga
Nziza aratabarizwa kugirango abashe kubagirwa mu gihugu mbere y’uko igihe kirenga

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Impanuka iteye ubwoba y’indege yaguye hafi y’ikibuga cyegereye ikibuga cy’indenge

Byari amarira n’agahinda ubwo umurambo wa Christian Atsu wakirwaga gitwari muri Ghana_ AMAFOTO