Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Mutarama 2023 nibwo habaye impanuka ikomeye mu gihugu cya Kenya aho abantu 21 bahasize ubuzima.
Ni imodoka yari itwaye abagenzi ibavanye i Mbale muri Uganda, ibajyanye i Nairobi. Yakoze impanuka ahagana saa mbili z’umugoroba igeze ahazwi nka Lwakhaha, mu birometero bitatu uvuye ku mupaka ugabanya Uganda na Kenya.
Daily Monitor yatangaje ko bikekwa ko abanya-Uganda biganje mu bahitanywe n’iyo mpanuka, yasize abantu 48 bakomeretse bikabije.