Kuri iki cyumweru tariki 08 Mutarama 2023 , umunyamakuru wa Btn Tv Mahoro Samson unayihagariye mu ntara y’amajyepfo yakoze ubukwe n’umukobwa bari bamaze igihe bakundana.
Ni umuhango uri kubera mu ntara y’Amajyepfo n’ubundi ,mu karere ka Ruhango ,aho uyu muhango wabimburiwe no gusaba no gukwa umugeni , aho Mahoro agaragiwe na Ndahiro Valens Papi basanzwe bakorana kuri Btn Tv.
Mahoro Samson yabanje gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we mu mpera z’icyumweru dusoje ,kuri ubu akaba ari gusaba no gukwa ,nyuma yaho hakaza kubaho umuhango wo kwakira abatumiwe.
