in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Impano y’agatangaza Bahavu yahaye umugabo we ku isabukuru ye

Tariki ya 19 Ukwakira nibwo Fleury Legend, umugabo wa Bahavu Jannet, yizihije isabukuru ye y’amavuko. Mbere yuko uyu munsi ugera, Bahavu yatunguye umugabo we, Fleury, maze amuha impano y’isabukuru ye yari yamugeneye.

Bahavu yahamagaye Fleury amubwira ko ari buze kumusanga muri imwe mu nzu zikodeshwa izwi nka Elizabeth Appartment, maze ubwo Fleury yahageraga yahise atungurwa na Bahavu wari wamwiteguye ndetse yanateguye umutsima (birthday cake) ushagawe n’imitako itandukanye.

Si ibi gusa kuko Bahavu yari yanamuteguriye igikombe (award) nk’impano y’umunsi mukuru. Bahavu yasobanuye ko iki gikombe gisobanuye byinshi aho yavuze ko ari icyo yamuhitiyemo kubera ko ari inyenyeri imurikira ubuzima bwe, akaba ari umugabo mwiza, wita ku rugo rwe neza, w’inyangamugayo kandi w’umugwaneza.

Mu kanyamuneza kenshi, Fleury nawe yahise asabwa n’amarangamutima maze asoma Bahavu ku munwa ari nako amushimira cyane kuba yamukoreye ibirori byiza ndetse no ku bw’impano yamuhaye.

Aya ni amagambo yari yanditse kuri award Bahavu yahaye Fleury

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

IFOTO Y’UMUNSI: Umwana wa Dj Miller ari kumwe na Mama we

Mama Cyangwe yigishije abakobwa bose uko batera imitoma abakunzi babo atomagiza Papa Cyangwe