in

Imodoka ya nyakwigendera Paul Walker yagurishijwe akayabo mu cyamunara

Imodoka ya nyakwigendera Paul Walker yagurishijwe akayabo mu cyamunara.

Muri cyamunara cyateguwe na British auction house cyanagennye igicirofatizo cy’Amayero 453, niho Imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Skyline R34 GT-R yakoreshejwe na Paul Walker muri filime ya ‘Fast & Furious 4’, yagurishirijwe amayero miliyoni 1,23

Iyi modoka yari imaze imyaka 10 iparitse kuko Paul Walker wayikoreshaga akimara gupfa azize impanuka, imodoka yarekeye aho gukoreshwa.

Nissan Skyline R34 GT-R yakozwe n’uruganda rukora imodoka rwo mu Buyapani hagati ya 1999 na 2002 ku busabe bwa Paul Waker. Iyi modoka yari yarabyiniriwe ‘Godzilla’(akazina yiswe).

Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2013 mu masaha y’umugoroba niho icyamamare muri sinema Paul Walker wamenyekanye cyane nka “Brian O’Conner” muri “The Fast and the Furious franchise” yitabye Imana, ubwo yari agiye mu gitaramo cyari kigamije gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye. Yaguye mu mpanuka y’imodoka yari itwawe n’inshuti ye na yo yahise ipfa.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umubiri ku wundi! Shaddy Boo yakaragiye umubiri umuhanzi Kidumu Kibido abantu bavuza induru – VIDEWO

Umuhanzi Sintex ndetse na Mukunzi ukinira ikipe ya Gorilla FC bombi batawe muri yombi