in

Imisatsi y’ibigori igiye kuba imari ikomeye kubera ubushobozi yifitemo bwagirira akamaro gakomeye umubiri wa muntu

Imisatsi y’ibigori igiye kuba imari ikomeye kubera ubushobozi yifitemo bwagirira akamaro gakomeye umubiri wa muntu.

Iyi misatsi ikungahaye kuri vitamin C na vitamin K, imyunyungugu nka potasiyumu ndetse n’izindi ntungabuzima zinyuranye.

1. Diyabete

Inyigo zakozwe zerekana ko iyi misatsi ifite ubushobozi bwo kuzamura igipimo cya insulin bityo bigafasha mu kuringaniza igipimo cy’isukari mu maraso. Ku bw’ibyo abagifatwa n’iyi ndwara gukoresha iyi misatsi byabafasha guhangana nayo vuba kandi neza.

2. Kubyimbirwa

Iyi misatsi kandi izwiho kubasha guhangana no kubyimbirwa mu buryo bunyuranye cyane cyane mu ngingo. Bituma iyi misatsi iba ingenzi ku barwaye goute n’izindi ndwara zinyuranye z’imitsi.

3. Impyiko

Ku bafite impyiko zinaniwe cyangwa zitakibasha kuyungurura neza iyi misatsi irabafasha kuko ituma inshuro wihagarika ziyongera bityo bigasohora imyanda n’uburozi bumwe mu mubiri.

4. Igogorwa

Iyi misatsi kandi ifasha umubiri gukora indurwe ihagije bityo bigatuma igogorwa rigenda neza bikanatuma umubiri unyunyuza intungamubiri ukeneye mu byo tuba twariye.

5. Umutima

Iyi misatsi ifasha imikorere myiza y’umutima ndetse n’imitsi y’amaraso bityo bikaba ingenzi mu gutuma itembera ry’amaraso rikorwa neza.

Icyitonderwa

Nubwo iyi misatsi ari myiza ariko ku bafite umuvuduko w’amaraso uri hasi cyane cyangwa uri hejuru cyane ntibemerewe kuyikoresha.

Uko itegurwa

  • Ufata imisatsi y’ibigori ukayanika noneho ugakoramo ifu.
  • Uvanga ibikombe 2 by’amazi (ubwo ni igice cya litiro) n’ibiyiko bibiri bya ya fu
  • Uracanira bikabira noneho ukagabanya umuriro bikamara iminota 10 ugaterura ku ziko.
  • Nyuma y’iminota 30 uteruyeho urayungurura ukanywa ako kazuyazi.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo nge sinzabyitabira! Gatibito uyobora Intare agaruka ku kuba yarabuze mu nama yatumijwe na FERWAFA

Umunyamakuru uzwiho kugira ubusesenguzi burimo ubuhanga yemeje ko Ikipe y’Igihugu Amavubi ikoresha imyenda ishaje