in

Ibyo nge sinzabyitabira! Gatibito uyobora Intare agaruka ku kuba yarabuze mu nama yatumijwe na FERWAFA

Ikibazo cy'umukino wa Intare na Rayon Sports gikomeje kunanirana

Perezida wa Intare FC, Gatibito Byabuze, yongeye gushimangira ko Ikipe y’Intare Football club ayobora itazitabira ibiganiro byatumijwe na FERWAFA.

Ikibazo cy’umukino wo kwishyura wa ⅛ Rayon Sports ifitanye na Intare gikomeje gukomera nyuma y’uko bigaragara nkaho impande zombi zananiwe kumvikana.
Ku munsi wejo hashize nibwo FERWAFA yari yatumije impande zombi zirebwa n’umukino ngo ziganire.

Ikibazo cy’umukino wa Intare na Rayon Sports gikomeje kunanirana

Ariko nubwo iyo nama yatumijwe bisa nkaho itabaye kuko uruhande rw’ikipe ya Intare FC rwarabuze , haboneka Uwayezu Jean Fidéle uyobora Rayon Sports.

Ubwo umuyobozi w’ikipe ya Intare FC yaganiraga na Radiyo 1 yabajijwe impamvu ejo atabonetse mu nama maze asubiza ko we azitabira inama itegura umukino( Technical Metting) wa Police FC muri ¼ gusa ko iby’iyo nama ya FERWAFA atazabizamo.

Umunyamakuru yabajije Katibito Niba FERWAFA yaba yari yabatumiye mu nama, asubiza ko nta ‘E-mail’ babonye.

Umukino wabanje wari warangiye Rayon Sports itsinze ibitego bibiri kuri kimwe

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hakozwe uburyo abantu bashobora gusogongera ku rupfu

Imisatsi y’ibigori igiye kuba imari ikomeye kubera ubushobozi yifitemo bwagirira akamaro gakomeye umubiri wa muntu