in

Imibare y’abagabo bashaka kumenya ko abana babyaye ari ababo yatumbagiye

Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera igaragaza ko mu 2022/23, abagabo 780 bakoresheje ibizamini sanomuzu bizwi nka DNA, bashaka kumenya koko ko abana bafite ari ababo.

Ni imibare igaragaza ko abagabo bajya gukoresha ibizamini bya DNA bashaka kumenya ko abana ari ababo biyongereye cyane mu myaka itanu ishize, kuko mu mwaka wabanje wa 2021/22 bari 599, bavuye kuri 424 bariho mu 2020/21 ndetse na 246 mu 2019/20.

Kuva ku wa 1 Nyakanga 2018 kugeza kuwa 30 Kamena 2019, abagabo 198 ari bo bakoresheje ibizamini bya DNA bashaka kwizera ko abana babyaranye n’abagore babo ari ababo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’akababaro: Ababyeyi ndetse n’abalimu benshi harimo n’abana bishwe batewe ibyuma

Rayon Sports yateguje inkuba iza gukubita Saa Tatu z’ijoro