in

Imbuto warya nijoro niba wifuza gutakaza ibiro.

Kuri ubu hari inkundura yo kugabanya ibiro ku bantu benshi dore ko kugira ibiro byinshi ari bimwe mu bikurura indwara zinyuranye z’umutima, diyabete, umugongo, imitsi n’izindi, hari n’abandi uba usanga babangamiwe no gutakaza ibiro, nyamara hari ibyagufasha mu kongera cyangwa kugabanya ibiro bityo ukabaho mu buzima bwiza.

Hano twaguteguriye imbuto zo wafungura nijoro zikagufasha mu rugendo rwawe rwo kugabanya ibiro.

1.Inkeri na pome

Pome ni urubuto rwiza rwo kuba warya igihe cyose dore ko pome iringaniye iguha Calories 95 gusa. Nyamara ubushakashatsi bunyuranye bwagiye bwerekana ko kuzirya bigabanya ibyago byo kugira umubyibuho udasanzwe kuko ifasha kugabanya ibiro. Inkeri mu moko yazo yose nazo ziguha Calories 50 gusa, uriye agakombe kazo.
Nyamara kuba zikungahaye kuri fibre na vitamin C bituma wumva uhaze niyo warya nkeya, bigatuma umubiri ukoresha ibinure biwurimo aribyo bizafasha kugabanya ibiro

2.Amacunga, watermelon, indimu

Izi ziri mu mbuto za mbere zikungahaye kuri vitamini C. nyamara nazo zifite calories nkeya. Nk’icunga ringana n’igipfunsi riba ririmo Calories 70 gusa, ahubwo wasangamo potasiyumu na folic acid bihagije.
Watermelon yo ikungahaye ku mazi naho calories ni hafi ya ntazo. Ibi nibyo bituma kurya izi mbuto nijoro bikurinda gusonza nyamara ukaba nta calories nyinshi winjije nuko umubiri ugakoresha ibinure byawo.

Imbuto zose ni nziza

Imbuto zose zigira umumaro mu buzima bw’umuntu
Ubusanzwe muri rusange imbuto zose zibamo calories nkeya. Ubushakashatsi bwasohotse mu 2012 mu kinyamakuru the Journal of the American Dietetic Association bwemeje ko kurya imbuto zikubye kane ibindi urya ari bwo uba uri mu nzira nziza yo kugabanya ibiro.

Niba bigeze nimugoroba ukumva ushonje cyane reba neza mu byo wariye ku manywa niba harimo imbuto zihagije nusanga ntazo abe ari zo wirira gusa nijoro. Imbuto zizwiho gutera igihagisha cyane twavuga imyembe, amapapayi, kuko harimo za fibres.

Ni iki wavanga n’imbuto?

Nubwo twavuze ko imbuto nijoro zizagufasha kugabanya ibiro nyamara nanone ushobora kugira ibyo uvanga na zo.
Inkeri ushobora kuzivanga na yawurute, pome ukayivanga n’ubunyobwa bwaba bukaranze cyangwa ikinyiga cyabwo.

Ushobora no gufata ka foromage ukakarenza ku macunga
Gusa ujye uzirikana buri gihe ko kugirango utakaze ibiro usabwa kwinjiza ibiri munsi y’ibyo usohora.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukwe n’umugeni bashyize hanze amafoto ateye ubwoba y’ubukwe bwabo abantu barumirwa.

Paul Pogba na Manchester United, “byarangiye”