in

Imbamutima za Dogiteri Nsabi nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye cyane ari kumwe na Bijiyobija

Amashimwe ni yose ku munyarwenya Dogiteri Nsabi, nyuma yo gukora impanuka ubwo yari kumwe na mugenzi we Bijiyobija, ariko Imana igakinga ukuboko.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 21 Mata 2024, nibwo aba bombi bakoze impanuk ubwo bari mu muhanda Musanze-Kigali.

Ubwo bari bageze ahitwa Kivuruga mu karere ka Gakenke, nibwo imodoka barimo yagonganye na Daihatsu bahita bajyanwa mu bitaro bya Nemba, gusa inkuru nziza nuko ubu bamaze gusezererwa n’abaganga.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Nsabi yasangije abamukurikira ifoto igaragaza imodoka barimo ukuntu yangiritse cyane, yandikaho ati:”Ndashima Imana yandokoye nge na Bijiyobija, irakomeye cyane.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya impamvu usenga ariko ntusubizwe

Dore abagiraneza bamaze gutanga inkunga yo gufasha abana ba nyakwigendera Jay Polly