in

Menya impamvu usenga ariko ntusubizwe

Ubusanzwe iyo dusenga turamya Imana, tukayihimbaza ndetse tukagira ibyo tuyisaba. Ibyifuzo byacu bishobora gusubizwa vuba cyangwa bitinze ndetse hari n’ibidasubizwa. Kubera iki?.

Nyamara Imana itwizeza ko nituyihamagara izatwitaba ikatuba hafi kandi ikadusubiza. Zaburi 145:8 Ntabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije utamenya. Yesu Kristo ati “Nimusabe muzahabwa”. (Matayo 7:7).

ARIKO SE KUKI NTASUBIZWA ?

1.Ntituzi gusenga: Abaroma 8:26 Uko ni ko n’Umwuka adufasha mu ntege nke zacu kuko tutazi uko dukwiriye gusenga,

2.Dusaba nabi; Yakobo 4:3 Murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi.

3.Imana ntiyumva amasengesho y’abanyabyaha: Yesaya 1:15 Nimutega ibiganza nzabima amaso, ndetse nimusenga amasengesho menshi sinzayumva, ibiganza byanyu byuzuye amaraso.

ICYO WAKORA KUGIRA NGO USUBIZWE

Isengesho rigomba gushingira kuri gahunda y’Imana. 1 Yohana 5:14 Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka. Isengesho rigomba kurangwa n’ukwemera n’ukwizera nta gushidikanya. Yakobo 1:6-7, Matayo 21:22, Luka 17:5-6, 1 Yohana 5:4

Ariko rero asabe yizeye ari nta cyo ashidikanya, kuko ushidikanya ameze nk’umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n’umuyaga ushushubikanywa.Umeze atyo ye kwibwira ko azagira icyo ahabwa n’Umwami Imana. Matayo 21:22 Yesu ati: “Kandi ibyo muzasaba mwizeye muzabihabwa byose.”

Bavandimwe, banza utekereze neza ku byo uri busabe Imana mu isengesho ryawe. Ubihuze n’icyo ijambo ry’Imana rivuga kuri icyo kintu uri gusaba. Bizatuma umenya ibyo usaba n’ibyo udakwiriye gusaba.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hiyambajwe inzego z’umutekano! Rayon Sports yasezerewe na Bugesera FC maze hakurikiraho imirwano – AMAFOTO

Imbamutima za Dogiteri Nsabi nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye cyane ari kumwe na Bijiyobija