in

Imana niyo irinda koko:Umukobwa w’imyaka 17 yavanywe munsi y’igorofa ryari ryaramugwiriye ari muzima nyuma y’iminsi myinshi yaramazemo atarya atanywa 

Imana niyo irinda koko:Umukobwa w’imyaka 17 yavanywe munsi y’igorofa ryari ryaramugwiriye ari muzima nyuma y’iminsi myinshi yaramazemo atarya atanywa.

Uyu mukobwa yatabawe nyuma y’amasaha 248 ari munsi y’ibisigazwa by’igorofa yashenywe n’umutingito mu cyumweru gishize.

Aleyna Olmez yakuwe munsi y’inzu yasenyutse mu mujyi wa Kahramanmaraş wo mu majyepfo ya Turkiya.

Mu marira, nyirarume yabwiye abatabazi ati: “Ntituzigera tubibagirwa”, mu gihe yabahoberaga umwe ku wundi.

Aleyna yarokotse ibikomere n’imbeho ikabije mu minsi 10. Gusa kubona abandi baba bagitera akuka nka we birasa n’ibirimo kurangira.

Abantu barenga 41,000 barapfuye mu mitingito ibiri yibasiye Turkiya na Syria yo kuwa mbere w’icyumweru gishize.

Ibi bihugu byombi ntibirabasha gutangaza imibare y’abantu bakibura.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi ukomeye ku Nkombo yasezeranye n’umukunzi we (AMAFOTO)

Urutonde rw’abakinnyi bakomeye ku isi bayobowe na Neymar bakunda utubyiniro n’inkumi (AMAFOTO)