in

‘Imana imwakire mu bayo’ Rusizi hatoraguwe umurambo w’umupolisi ku muhanda 

‘Imana imwakire mu bayo’ Rusizi hatoraguwe umurambo w’umupolisi ku muhanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi, 2023 mu kagari ka Karenge mu murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi mu muhanda hatoraguwe umurambo w’Umupolisi.

Ni ku muhanda uva mu mujyi wa Rusizi ujya mu murenge wa Bugarama, niho hatoraguwe umurambo w’umupolisi.

Nyakwigendera ni PC Sibomana Simeon birakekwako yishwe n’abantu bataramenyekana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo yemereye UMUSEKE dukesha aya makuru, avuga ko nyakwigendera atari mu kazi, ngo yari muri gahunda ze, iperereza ku cyamwishe rirakomeje.

Yagize ati “Niyo, yitwa PC Sibomana Simeon umurambo we wabonetse mu gitondo kare mu murenge wa Rwimbogo. Ntabwo yari ari mu kazi iperereza  ryatangiye ku cyaba cyateye urupfu rwe”.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byabaye ngombwa ko bashaka umuntu uyimutwaza: Umuhanzikazi Bwiza yabangamiwe bikomeye n’ikanzu yari yambaye – VIDEWO

Bagiye kubakora ku nda! Abajura bihimbiye umwuga wo kwiba buri kantu kose gatamba, bagiye gukurwa ku mugati