in

Ilkay Gündogan yasezeye mu ikipe y’Igihugu y’u Budage ayishimira byimazeyo.

Ku wa mbere, tariki ya 19 Kanama 2024, Ilkay Gündogan, umukinnyi ukina mu kibuga hagati muri FC Barcelona, yatangaje ko asezeye ku ikipe y’igihugu y’u Budage. Gündogan, wakinnye imikino 82 mu ikipe y’igihugu kuva yinjiyemo mu 2011, yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, ashimira abamuhaye amahirwe yo guhagararira igihugu cye.

 

Mu itangazo rye, Gündogan yagaragaje ko umwanzuro wo gusezera kuri Mannschaft ufite ishingiro mu kubera ko yumva amaze Ku nanirwa, haba ku mubiri ndetse no mu mutwe, bitewe b’itewe n’imiterere y’imikino ikomeye .

 

Yagize ati, “Umunsi wanjye w’ikirenga ni ubwo nahawe icyubahiro cyo kuyobora ikipe nka kapiteni mu irushanwa rya Euro ryabereye iwacu mu mpeshyi ishize! Nyuma y’imyaka yose, twongeye gutuma igihugu cyacu cyishima – kuba naragize uruhare muri byo biranshimisha cyane.”

 

Gündogan yakomeje avuga ko, mbere y’iryo rushanwa, yari amaze kumva umunaniro mu mubiri no mu mutwe, bigatuma yibaza cyane. Avuga ko umubare w’imikino akina mu makipe, yaba ayo ku rwego rw’igihugu cyangwa ay’amakipe asanzwe, udahinduka kandi ukomeje kwiyongera.

Mu myaka 13 yamaze mu ikipe y’igihugu, Gündogan yabashije gutsinda ibitego 19, atanga n’imipira 7 yavuyemo ibitego. Yagize uruhare muri Euro 2012, 2020, na 2024, ndetse no mu mikino y’igikombe cy’Isi ya 2018 na 2022.

Gündogan kandi ari mu biganiro byo kuva muri FC Barcelona, aho bikekwa ko ashobora gusubira mu ikipe ya Manchester City. Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru Fabrizio Romano na ‘The Athletic,’ iyi kipe yo mu Bwongereza yagaragaje ko ishaka kumugarura, kandi ibiganiro bigana ku musozo.

Yasoje itangazo rye agira ati, “Nafashe icyemezo cyo gusoza urugendo rwanjye mu ikipe y’igihugu nyuma y’ibyumweru bike byo gutekereza. Ndacyibuka n’ishema rikomeye imikino mpuzamahanga 82 nakiniye igihugu cyanjye – umubare nari ntegereje mu 2011, ubwo nakiniraga bwa mbere ikipe nkuru.”

Yashimiye abafana, abatoza, n’abakinnyi bagenzi be bamubaye hafi muri uru rugendo, avuga ko azakomeza kuba umufana w’ikipe y’igihugu y’Ubudage kandi yizeye ko izagera ku ntego zo kwegukana igikombe cy’isi cya 2026

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Manchester City igiye gutiza Umukinnyi wayo ufite impano idasanzwe

PSG yegereye Lookman wa Atalanta mu mugambi wo kumusimbuza Mbappé