in

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yashyize ku isoko umwenda uri ku giciro gihanitse -AMAFOTO

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA ryashyize ku isoko imyenda y’ikipe y’igihugu y’abagore irimo gukinisha mu gikombe cy’Afurika..

Ejo mu Rwanda muri Kigali Arena hatangiye igikombe cy’Afurika cy’abagore muri Basketball “Women’s AFROBASKET Rwanda 2023” aho kizasozwa tariki ya 5 Kanama 2023.

U Rwanda rwakinnye umukino wa rwo wa mbere na Côte d’Ivoire aho rwaraye ruyitsinze amanota 64-35.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikaba yaserukanye imyambaro mishya muri iki gikombe cy’Afurika isa n’ikozwe mu buryo bwa ’Made in Rwanda’ aho harimo imigongo.

Uyu mwambaro ukaba wamaze gushyirwa ku isoko aho urimo kugurishirizwa kuri Kigali Arena, ukaba urimo ugura ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto y’icyumweru: Umunyamakurukazi akomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara yazanye umwana muri sitidiyo 

Amakuru mashya ku mukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda waraye avunikiye bikomeye cyane mu kibuga