in

Amakuru mashya ku mukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda waraye avunikiye bikomeye cyane mu kibuga

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’abagore mu mukino wa Basketball, Imanizabayo Marie Laurence yaraye agiriye imvune ku mukino wa Côte d’Ivoire ishobora gutuma nta wundi mukino w’Igikombe cy’Afurika yongera gukina.

Ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 28 Nyakanga 2023 nibwo mu Rwanda hatangiye igikombe cy’Afurika mu bagore mu mukino wa Basketball “Women’s AFROBASKET Rwanda 2023”.

Mu mikino yabaye harimo n’uwafunguye itsinda A wo u Rwanda rwatsinze 64-35.

Mu masegonda ya nyuma y’umukino, u Rwanda rwaje gutakaza umukinnyi, Imanizabayo Marie Laurence ndetse ashobora no kutongera kugaragara mu irushanwa.

Yagize ikibazo cy’akagombambari k’iburyo (Cheville) ku buryo yakuwe mu kibuga n’akagare.

Ubwo yanyuzwa mu cyuma basanze “Cheville” yavuye mu mwanya wayo gusa. Ntiharamenyekana igihe azamara hanze y’ikibuga ariko bishoboka ko atazongera kugaragara mu irushanwa.

U Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2023 saa 18h rukina na Angola.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yashyize ku isoko umwenda uri ku giciro gihanitse -AMAFOTO

Umunyamakuru wa RBA yatorewe kuba umuvugizi mushya w’ikipe ikina icyiciro cya mbere hano mu Rwanda