in

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yaba igiye kuba iy’abahashyi ndetse n’abadiyasipora

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi nyuma yaho bikomeje kugorana kuba yabona intsinzi byaba bigiye guhinduka tukabona ikipe itsinda.

Tumaze igihe kitari gito ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ishaka cyane kujya mu marushanwa atandukanye harimo igikombe cy’Afurika cyangwa igikombe cy’isi ariko ugasanga umutima urabishaka ibikorwa ndetse n’umubiri bikanga.

Birasa nkaho nubundi dushobora gukomeza kujya dutegereze intsinzi ariko nituyibone bitewe ni uko ubuuyobozi bushya bwa FERWAFA buyobowe na Alphonse Munyentwari butangiranye no gutera uwinyuma abakinnyi b’abanyarwanda bari muri iyi Shampiyona yacu.

Biravugwa ko hagiye kongerwa umubare w’abanyamahanga bari bemewe muri Shampiyona ukava kuri 5 ukagera kuri 7, bivuze ko abanyarwanda bazaba bemewe gukina ni 4 kandi nabo bakoze cyane, bishobora gutuma hari imyanya tuburaho abakinnyi kereka hagize igikorwa.

Hari amakuru dufite avuga ko ubu buyobozi bwa Munyentwari Alphonse bushaka guhindura ibintu kuri iyi ngoma yabo. Mu bigomba guhinduka harimo intsinzwi y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi imaze igihe ibabaza abanyarwanda.

Uko bimeza bivugwa ko Munyentwari Alphonse kuva yaza arimo kubaza amakuru niba Leandre Willy Essomba Onana yakongera akemera ibiganiro agakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda. Abandi bavugwa iyi kipe y’igihugu igomba kuzana barimo umuzamu Sebwato Nikolas ukinira ikipe ya Mukura Victory Sports ndetse hakanashakwa abandi banyamahanga bakomeye batakiniye ikipe z’ibihugu byabo.

Uyu muyobozi wa FERWAFA twanamenye ko we agiye gushyira imbaraga nyinshi kugirango b’abakinnyi bafite ababyeyi b’abanyarwanda batuye mu bihugu by’i Burayi ndetse no mu bindi bihugu bakiyongera ku bakina hanze y’u Rwanda bavuye hano mu Rwanda kugirango ikipe y’igihugu ikomere nkuko abishaka.

Mu minsi ishize nibwo byavuzwe ko umutoza Carlo Alos Ferrer agiye gusezera ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ariko bishoboka ko byagizwemo uruhare ni ubu buyobozi bushya bwa FERWAFA kuko bushaka kuzana undi mutoza mushya ukomeye ariko binahurira yuko Carlos yabonye akandi kazi kazamuhemba ibyo yifuza.

Mu myaka iri imbere dushobora kubona ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeye mu gihe ibyo ubu buyobozi bushya butangaza byashyirwa mu bikorwa ndetse hakirengagizwa ibyabaye mu minsi ishize, bakubaka ibishya.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Murera igiye gusubira mu matsinda y’imikino Nyafurika itavunitse! CAF yatangaje amakuru meza cyane ku ikipe ya Rayon Sports

Tombora ya CAF Champions League: APR FC izabanza kwasa ikibonobono! APR Fc yatomboye neza muri CAF Champions League gusa izakurikizaho ikipe y’ubukombe muri Africa