in

Ikipe ya Tottenham irandagajwe amahirwe yo kujya muri Champions League arayoyoka

Ikipe ya Tottenham imaze kwandagazwa n’ikipe ya Newcastle ku buryo buteye isoni maze amahirwe yo kwerekeza muri Champions League arayoyoka.

Shampiyona y’igihugu cy’Ubwongereza ijya gutangira ikipe ya Tottenham yariri mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’Ubwongereza ariyo Premier League gusa ibyo abasesenguzi bavuga byose byarihindutse kuko ikipe ya Tottenham iri mu makipe yitwaye nabi cyane muri uyu mwaka w’imikino.

Tottenham imaze kwandagazwa n’ikipe ya Newcastle ihagaze neza ku rutonde rwagatenyo rwa shampiyona y’Ubwongereza Premier League dore ko iri mu makipe ane ya mbere muri iyi shampiyona ya mbere ikunzwe ku Isi mu kanya gashize nibwo ikipe ya Tottenham itsinzwe ibitego 6-1 n’ikipe ya Newcastle mu mikino ya shampiyon.

Ikipe ya Newcastle yatsindiwe na Murphy ku munota wa 2’9, Joelinton 6, Isak 21 na Callum Wilson 67 igitego kimwe rukumbi cya Tottenham cyatsinzwe na Harry Kane ku munota 49 w’umukino.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Izakora ikosa izaririra mu myotsi: Menya imikino APR FC na Kiyovu Sports zisigaje gukina kugira ngo zishakemo iyegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda

Uko iminsi yagiye itambuka yagiye ahinduka! Dore amwe mu mafoto ya kera ya Cristiano Ronaldo