in

Ikipe ya Rayon Sports yafashe umwanzuro wo kutarekura umukinnyi wayo kubera bamwe mu bayobozi batarimo kwifuza kumubona akinira indi kipe hano mu Rwanda

Ikipe ya Rayon Sports yafashe umwanzuro wo kutarekura umukinnyi wayo kubera bamwe mu bayobozi batarimo kwifuza kumubona akinira indi kipe hano mu Rwanda

Bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports ntibashaka kurekura umwe mu bakinnyi byavugwaga ko agiye kurekurwa akajya mu yindi kipe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Byavugwaga ko rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Uganda Moussa Essenu agiye kwerekeza mu ikipe ya Etoile de L’est dore ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwamaze kumusaba muri Rayon Sports ariko amakuru twamenye ni uko atazapfa kiyisohokamo.

Impamvu uyu rutahizamu ashobora kuguma muri Rayon Sports ni uko ngo hari abayobozi b’iyi kipe badashaka kumurekura ngo ahubwo yakongererwa amasezerano akajya aba umusimbura wa Charles Bbaale ntihagire undi rutahizamu usinyishwa.

Umukinnyi wari ugiye gutuma Moussa Essenu asohoka muri Rayon Sports ni rutahizamu mushya witwa Gnamien mohaye Yvan ariko ngo abatoza babonye ntakirimo vuba arongera yerekeza iwabo aho yakinaga.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu ibanga rikomeye cyane ikipe ya Manchester United inyagiwe imvura y’ibitego mu mukino wa wahishwe

Gahunda ni tinyuka urashoboye! Joyeuse nyuma yo gutakambira umuhisi n’umuhanzi bakamuhuza na Juno Kizigenza ubu yabigiriyemo andi amahirwe akomeye cyane mu buzima bwe bwose