in

Ikipe ya Rayon Sports ishobora kuririra mu myotsi nyuma yo kutagira icyo yitaho cyagombaga kuyiha imbaraga zikomeye

Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi ishaka rutahizamu karundura w’umunye-Congo Mundele ishobora kumubura itagize icyo ikora.

Amakuru avuga ko rutahizamu ukomoka muri DR Congo wifuzwaga cyane na Rayon Sports, Jean Marc Makusu Mundele kuri ubu udafite ikipe ashobora kwerekeza muri Tanzania gukinayo ibyo mu Rwanda akabivamo.

Makusu uheruka gutandukana na St Éloi Lupopo, kuri ubu ari kubarizwa muri Algeria aho ari kumwe n’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri CHAN 2022.

Uyu rutahizamu yegerewe na Rayon Sports ndetse imwereka ko imwifuza, baraganira ariko amakuru avuga ko bapfuye umushahara. Bivugwa ko Rayon Sports yaciwe n’uyu rutahizamu umushahara w’ibihumbi 3 by’amadorali ariko ikavuga ko itayabona.

Mu gihe bikivugwa ko Rayon Sports irimo gushaka igusubizo kuri uyu rutahizamu, bivugwa ko yamaze kwerekeza muri Tanzania. Makusu w’imyaka 30 bivugwa ko yamaze kumvikana na Singida Big Stars isanzwe ikinamo umunyarwanda Meddie Kagere akaba azayerekezamo nyuma y’imikino ya CHAN.

Gusa andi makuru aturuka muri Congo na Tanzania ni uko Simba SC ishobora kuyobya uyu rutahizamu ikaba yamwegukana.

Jean Marc Makusu Mundele ushakwa na Rayon Sports ndetse n’amakipe yo muri Tanzania

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

FIFA yatangije iperereza kuri Argentina rishobora kuzagira ingaruka ku bihembo abakinnyi bayo batwaye mu gikombe cy’isi

Nonaha mu gihugu cya Nepal habereye impanuka y’indege iteye ubwoba -AMAFOTO