in

Ikipe ya Chelsea mu nzira ziyikura gukinira ku kibuga cyayo

Ikipe ya Chelsea isanzwe ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bwongereza ishobora kuva gukinira kuri Stamford Bridge ikaba yakwerekeza ku kindi kibuga.

Ikipe ya Chelsea isanzwe yakirira imikino yayo kuri Sitade yitwa Stamford Bridge, ariko iyi Sitade ikaba ari ntoya ugereranyije n’andi masitade y’amakipe atandukanye mu Bwongereza kuko Stamford Bridge yakira abafana ibihumbi 40341.

Stamford Bridge ishobora kuvugururwa

Mu mavugurura ubuyobozi bwa Chelsea buri gukora, bamaze gushyiramo umushinga wo kuvugurura iyi sitade kuburyo yakakira abantu benshi nayo ikajya mu masitade manini nka Wembley stadium, Old Trafford ya Manchester United cyangwa Tottenham Hotspurs Stadium n’ayo y’i London.

Ubuyobizi bwa Chelsea burashaka ko Stamford Bridge yatangiye gukoreshwa na Chelsea mu 1905 yakongera imyanya yo kwicaraho, ikaba yagera ku bantu ibihumbi 60 bicaye Chelsea ku girango ibi binozwe byazayitwara agera kuri miliyari 2 z’amapawundi.


Mu gihe iyi sitade ya Stamford Bridge yatangira kubakwa byazatwara imyaka 4 Chelsea idakinira kuri sitade yayo, aho bishoboka ko ishobora kwerekeza ku kibuga cya Fulham Craven Cottage, Olympic London Stadium cyangwa Wembley sitade y’u Bwongereza.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amateka ya Walter wakubiswe n’inkuba inshuro 3 mu buzima bwe adapfa ,yanapfa imva ye nayo igakubitwa n’inkuba

Abasore baca inyuma abakunzi babo bagira ubwenge bucye (UBUSHAKASHATSI)