in

Amateka ya Walter wakubiswe n’inkuba inshuro 3 mu buzima bwe adapfa ,yanapfa imva ye nayo igakubitwa n’inkuba

Byinshi k’ubuzima bw’umugabo witwa Walter Summerford wabashije kurokoka inkuba 3 zamukubitaga ntapfe  , ndetse nyuma yakwitaba Imana  imva ye nayo igakubitwa n’inkuba.

Twifashishije inkuru y’ikinyamakuru History Of Yesterday ,igaragaza ko uyu Walter bwa mbere akubitwa n’inkuba hari  mu gihe cy’inambara y’isi ya mbere ,icyo gihe ngo inkuba yamukubise ari ku ishovari ahita yikubita hasi ariko ahita atakaza imbaraga zituma agenda kuburyo amaguru ye yahise aba pararize atangira kugendera mu kagare.

Nyuma haciyeho imyaka myinshi mu 1924 ,Walter wari umurobyi yaje gukubitwa n’inkuba icyakora ntiyamuhamya neza kuko yakubise igiti yari yugamyeho ,gusa iyo nkuba yo yaje nk’umugisha kuko yatumye yongera gusubirana ubushobozi mu maguru ye yongera kubasha kugenda.

Inkuba ya nyuma rero yamukubise mu 1930  ,yamukubise ubwo yarimo ayihunga ajya kwihisha ,ihita inatuma noneho umubiri we wose urekera gukora ,ndetse nyuma y’imyaka 2 mu 1932 aza kwitaba Imana ,ndetse icyo gihe Walter yavugaga ko yari afite ubwoba bwo kubaho .

Icyatunguranye ni uko nyuma y’imyaka 4 ashyinguwe ,mu mwaka w’1936 ku musozi wa Mountain View Cemetery uherereye Vancouver mu gihugu cya Canada aho yari ashyinguwe, imva ye yaje gukubitwa n’inkuba nayo ibyatumye abantu babifata nk’ibitererano yari yaratejwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore uko wakwirinda umunaniro wo mu mutwe (Stress)

Ikipe ya Chelsea mu nzira ziyikura gukinira ku kibuga cyayo