in

Ikibatsi cy’urukundo hagati y’umunyamakuru Yago n’inkumi yitabiriye Miss Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021 nibwo umunyamakurukazi Umutoni Josiane ukorera kuri Tv10 yizihije isabukuru ye y’amavuko.

Umunyamakuru Yago bigeze gukorana kuri Tv10 by’umwihariko mu kiganiro THE TURN UP SHOW ni umwe mu bamwifurije isabukuru nziza. Yago abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto ya Josiane maze ayiherekesha amagambi agira ati « More life boo @josiane_umutoni 🎂 Ryoherwa❤️».

Nyuma yuko Yago atangaje aya magambo, Josiane yahise amusubiza mu magambo agira ati « Thank you Boo @yagoforreal❤️». Bamwe mu bakurikirana Yago babonye aya magambo yanditse bagiye bibaza niba nta kanunu k’urukundi kaba kihishe inyuma y’aya magambo maze Yago araruca ararumira ntiyagira ibyo abasubiza.

Josiane Umutoni ni umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu mwaka wa 2017.

Josiane yagize isabukuru kuri uyu wa 16 Ugushyingo

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntabyo gutwika: yakoresheje ubukwe buciriritse cyane aha isomo ingaragu zananiwe kurongora.

Dore ibyo wakora ukarinda uruhu rwawe gusaza imburagihe