in

NdabikunzeNdabikunze

Ntabyo gutwika: yakoresheje ubukwe buciriritse cyane aha isomo ingaragu zananiwe kurongora.

Mu gihugu cya Nijeriya haravugwa inkuru y’umusore n’inkumi babaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga,ariko bereka benshi bitwaza ko nta bushobozi bafite bwo gukora ubukwe ,maze bakoresha ubukwe buciriritse cyane biyambariye imyenda isanzwe.

Ubu bukwe bw’uyu musore n’inkumi bwasekeje abantu nyuma yaho umusore n’inkumi banze kwigora bashaka ibisabwa byose mu bukwe, aho bahisemo kujya gushaka umuvugabutumwa akabasezeranya ari babiri ndetse bagahita bitahira mu rugo rwabo rushya, ntabyo gukora imihango itandukanye ikorwa mu birori by’ubukwe.

Amafoto yasakaye mu mbuga nkoranyambaga agaragaza umusore n’inkumi bo mu gihugu cya nijeriya bambikana impeta imbere y’umuvugabutumwa mu biro bye, umusore yiyambariye umupira (T-shirt) n’ipantaro, naho umukobwa yambaye ikanzu isanzwe n’agatambaro mu mutwe.

Uwitwa Jokotolajesu Oluwaseun David wasangije bagenzi be amafoto y’ubu bukwe budasanzwe muri group yo ku rubuga rwa Facebook, yavuze ko ubu bukwe bwabereye mu rusengero rwitwa Evangelical Church Winning All ruri muri leta ya Gombe, mu majyaruguru ya Nijeriya.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Video y’umunsi:Miss Mutesi Jolly arimo kurira ubuzima ku birwa bya Zanzibar.

Ikibatsi cy’urukundo hagati y’umunyamakuru Yago n’inkumi yitabiriye Miss Rwanda