in

Iki cyo abagenzi b’i Kigali ntibari bukinubire! Hari amakuru arema agatima abagenzi batega imodoka mu buryo bwa rusange bari bamaze iminsi bafite ikibazo cyo gutinda ku murongo

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, yatangaje ko bisi za mbere zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zigera kuri 40 zigiye kugera mu Rwanda mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ingendo kimaze iminsi.

Ibi byagarutsweho mu rwego rwo kugaragaza aho u Rwanda rugeze mu gushakira umuti ikibazo cy’ubwikorezi rusange mu Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Guverinoma y’u Rwanda iheruka gutangaza ko uyu mwaka uzarangira hamaze gutumizwa imodoka 100 zigomba kwifashishwa mu gutwara abantu mu buryo rusange.

Umunyamabanga wa Leta muri Minecofin ushinzwe Imari ya Leta, Tusabe Richard, yavuze ko hari gukorwa ibishoboka ngo ikibazo cy’ingendo muri Kigali gikemurwe.

Ati “Ikibazo cy’ubwikorezi, nibyo koko dufite icyuho kinini ku mubare wa bisi zigomba kuba zitwara abagenzi. Twasanze kugira ngo dukemure ikibazo burundu ari ugufatanya n’abikorera. Uruhare twahisemo nka Leta ni ukorohereza abashoramari kugura izo bisi. Hari bisi 40 zizaza mu kwezi gutaha ariko izindi mu mpera y’umwaka zizaba zaje.”

Yavuze ko kandi guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo gukoresha imodoka zitwara abagenzi ariko zikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikie.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abasore babiri bacunze boss wabo azanye igikapu cyuzuye amafaranga yo guhemba abakozi bamuca mu rihumye barayanyarukana

Umuherwe Elon Musk akaba na nyiri X yahoze izwi nka Twitter yatangaje ko kugira ngo abantu bakoreshe uru rubuga nkoranyambaga bashobora gutangira kwishyura amamiliyoni