in

Abasore babiri bacunze boss wabo azanye igikapu cyuzuye amafaranga yo guhemba abakozi bamuca mu rihumye barayanyarukana

Abasore babiri bacunze boss wabo azanye igikapu cyuzuye amafaranga yo guhemba abakozi bamuca mu rihumye barayanyarukana.

Mu karere ka Kamonyi, ku bufatanye n’abaturage polisi yataye muri yombi abasore babiri bibye igikapu cyuzuye amafaranga y’umuturage.

Umuturage ubwo yari avuye kuri bank afite igikapu cy’uzuye amafaranga agiye guhemba abakozi ku ishansiye aho ari kubakisha, yaje kwibwa ayo mafaranga n’abakozi babiri bamukoreraga.

Akimara kwibwa yahise atabaza polisi, ayibwira ko yibwe. Polisi ku bufatanye n’abaturage yahise itangira kubahiga ndetse aba basore bafashwe bagiye kurira bus ngo bajye iwabo.

Aba basore bafatanwe igikapu kirimo amafaranga ibihumbi 380 y’amanyarwanda ari nayo bari bibye. Aba basore biyemereye ko aribo bayibye.

Abo basore uko ari babiri, bafatiwe mu Mudugudu wa Rugobagoba, Akagari ka Kigembe mu Murenge wa Gacurabwenge ku wa 17 Nzeri.

Amafaranga yasubijwe nyirayo ndetse ababasore babiri bajyanwe kuri sitasiyo ya RIB, polisi iburira buri wese wishora mu ngeso z’ubujura ko batazihanganirwa nagato.

 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’akababaro itashye mu mitima y’abanyarwanda nyuma y’uko ba bana bavutse bafatanye bitabye Imana ku mugoroba

Iki cyo abagenzi b’i Kigali ntibari bukinubire! Hari amakuru arema agatima abagenzi batega imodoka mu buryo bwa rusange bari bamaze iminsi bafite ikibazo cyo gutinda ku murongo