Umunyemari Elon Musk akaba na nyiri X yahoze izwi nka Twitter yatangaje ko kugira ngo abantu bakoreshe uru rubuga nkoranyambaga bashobora gutangira kwishyura.
Ibi Elon Musk yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu ku wa Mbere tariki 18 Nzeri mu 2023.
Ni ikiganiro cyibanze ku bikorwa by’uru rubuga mbuga nkoranyambaga ndetse n’imigabo n’imigambi rufite.
Elon Musk yabwiye Netanyahu ko bafite gahunda y’uko abashaka gukoresha X bashobora kuzajya babanza kwishyura.
Ati “Turagana ku kwishyuza amafaranga make buri kwezi kugira ngo ukoreshe uru rubuga.”