in

Ikamyo yavaga i Kigali yaje gucomoka igeze ku musozi isubira inyuma igonga indi modoka iyita muri rigori

Ikamyo yatereraga umusozi yatunguranye ubwo icy’inyuma cyayo gihetse kontineri cyacomokaga, maze gisubira inyuma kigonga imodoka yari inyuma irimo abantu babiri bahise bakomereka.

Byabaye ku wa 18 Ukuboza 2023, ubwo iyo kamyo yavaga mu Mujyi wa Kigali yerekeza i Muhanga igacomoka igeze mu Murenge wa Cyeza, Akagari ka kivumu mu Mudugudu wa Musengo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Habiyaremye Emmanuel, yavuze ko iyo modoka ikimara gucomoka icy’inyuma cyasubiranye inyuma umuvuduko gihusha ivatiri maze kigonga indi modoka yo mu bwoko bwa Prado yari inyuma yayo.

Abakomeretse bahise bajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Kabgayi aho bakomeje kwitabwaho n’abaganga.

SP Habiyaremye yasabye abatwara ibinyabiziga kubanza kugenzura imodoka zabo.

Yagize ati: “Mu makuru twabashije kumenya ni uko izi modoka zagendanaga ziva i Kigali maze igice cy’imodoka y’ikamyo yavaga i Kigali, icikaho igice cy’inyuma yakururaga gisubira inyuma gihusha ivatiri yari inyuma ikurikiyeho maze gifata imodoka yo mu bwoko bwa Prado yari itwaye abantu babiri bakomeretse bajyanwa ku bitaro bya Kabgayi kigira ngo bitwabweho.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo asaba abakoresha umuhanda uva i Kigali werekeza mu majyepfo ko bakwiye kuwitondera kandi bagakurikizwa ibimenyetso bibaburira, bakagabanya umuvuduko.

Yasabye nanone abatwara amakamyo kwirinda gukoresha umuvuduko ukabije mu muhanda kuko ukoreshwa na benshi harimo n’abafite ibinyamitende bibiri ndetse n’abarenza imitende 4 nk’imodoka bitewe n’ingano yazo.

Ababonye iyo mpanuka bavuga ko kuba itagize uwo ihitana ari Imana yonyine yatabaye, kuko igice cy’inyuma cy’iyi kamyo cyasubiye inyuma gifit umuvuduko mwinshi kandi cyari kinikoreye ku buryo n’iyo haba hari imodoka nyinshi cyari kuzigonga zose.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Chairman w’ikipe ya APR FC Richard Karasira yazamuwe mu ntera

Aba Rayon bamushakaga bihangane! Amiss Cédric wavugwaga muri Rayon Sports yanzwe kubera impamvu ikomeye ubuyobozi bwa Rayon Sports butakihanganira