in

Chairman w’ikipe ya APR FC Richard Karasira yazamuwe mu ntera

Umuyobozi wa APR FC, Afande Richard Karasira yazamuwe mu ntera ava ku ipeti rya Lieutenant Colonel (Lt Col) ahabwa irya Colonel (Col).

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera abasirikare 710.

Muri abo basirikare, abasirikare 83 barimo n’umuyobozi wa APR FC, Afande Richard Karasira ni bo bahawe ipeti rya Colonel bavuye kuri Lieutenant Colonel.

Col Richard Karasira yagizwe umuyobozi wa APR FC muri Kamena 2023 aho yari asimbuye Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga.

Ni umwaka we wa mbere nk’umuyobozi wa APR FC, muri shampiyona ya 2023-24 aho amakipe ari mu karuhuko k’imikino ibanza ya shampiyona, APR FC ni yo iyoboye urutonde n’amanota 33.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports ntirimo! Itangazo rya FERWAFA ku makipe yose yo mu Rwanda havuyemo Rayon Sports yariye umwenda ikaba itari yawishyura

Ikamyo yavaga i Kigali yaje gucomoka igeze ku musozi isubira inyuma igonga indi modoka iyita muri rigori