in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Igikorwa umugabo yakoze ku munsi w’ubukwe bwe cyakoze abantu ku mutima(Video)

Umugabo wari ugiye gukora ubukwe yazamuye amarangamutima y’abantu nyuma yo kugaragara ateruye impanga y’umugeni we ufite ubumuga agenda amuteruye nk’umwana.

Ni mu mashusho yasakaye ku mbugankoranyambaga yerekana umukwe wagendaga ateruye maramu we wavukanye ubumuga wari watashye ubukwe bw’impanga ye na we yambaye imyenda y’abageni.

Umugeni, Morgan Watkins yasangije amashusho kuri tiktok ahita arebwa n’abatari bake ndetse bashima cyane ubugwaneza bw’uyu mugabo wemeye kunezeza uyu mukobwa ufite ubumuga, kugirango na we atahe ubukwe bw’umuvandimwe we.

Nk’uko ikinyamakuru Newsweek.com kibitangaza ngo iyi videwo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2.1 abayikunze ni miliyoni 15.3 mu munsi umwe gusa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi Marina avuze Impamvu isekeje ituma adashyira umukunzi we ahagaragara.

Kigali: umurambo wasanzwe uryamye iruhande rw’inzoga||abaturage bagize ubwoba.