in

Igikombe cy’isi:Maroc ishobora kumanura ibihumbi by’abafana muri Qatar mu rwego rwo gushyigikira ikipe yabo igeze aho rukomeye

Igikombe cy’isi:Maroc ishobora kumanura ibihumbi by’abafana muri Qatar mu rwego rwo gushyigikira ikipe yabo igeze aho rukomeye.

Sosiyete yo muri Morocco ishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere, Royal Air Maroc, yashyizeho ingendo 30 zihariye kugira ngo Abanya-Maroc bajye gufana igihugu cyabo mu mukino wa ½ cy’Igikombe cy’Isi bazahuramo n’u Bufaransa ku wa Gatatu, tariki ya 14 Ukuboza 2022.

Ku wa 10 Ukuboza ni bwo Maroc yakoze amateka yo kuba igihugu cya mbere cya Afurika cyageze muri ½ cy’Igikombe cy’Isi.

Yabigezeho nyuma yo gutsinda Portugal igitego 1-0 cyinjijwe na Youssef En-Neysri mu gice cya mbere cy’umukino wa ¼ wabaye ku wa Gatandatu.

Gutsinda uyu mukino byatumye Maroc igomba guhura n’u Bufaransa mu mukino wa ½ uzaba ku wa Gatatu, tariki ya 14 Ukuboza, saa Tatu z’ijoro.

Mu rwego rwo gufasha Abanya-Maroc bashaka kujya gushyigikira ikipe yabo muri Qatar, Royal Air Maroc yashyizeho ingendo 30 zihariye zigana i Doha.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bayobowe na Ronaldo! Abakinnyi 9 ba Portugal banze gusubirana n’abandi muri Portugal bahitamo kwigumira muri Qatar

Biratangaje: Umukecuru w’imyaka 90 yarangije kwiga muri kaminuza nyuma y’imyaka 71 yarahagaritse kwiga