in

Igikombe cy’Amahoro: Rayon Sports yihimuye kuri Police

Ikipe ya Rayon Sports yihimuye kuri Police FC, ubwo yayitsindaga ibitego bitatu kuri bibiri mu mukino ubanza wa ¼ cy’igikombe cy’Amahoro wabaye kuri uyu wa Gatatu ukabera kuri sitade ya Muhanga.

Ni umukino wari waratinze gukinwa kubera ikibazo cyari hagati y’Intare na Rayon Sports , harabuze ukomeza muri ¼ kubera ibibazo byarimo ko ikipe yikuye mu Gikombe cy’Amahoro.

Umukino wabereye kuri sitade ya Muhanga

Kuri uyu wa Gatatu, niwo wari umunsi wa nyawo wo gukiniraho umukino ubanza.
Maze saa Kenda n’Igice , Police FC yakira Rayon Sports.
Rayon Sports niyo yatangiye neza kuko iminota 15 ya mbere yari yatsinze ibitego bibiri.
Ku munota wa 07, Eric Ngendahimana yatsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports.
Ku munota 14 , Musa Essenu wa Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri.
Rayon Sports yashakaga kwihimura kuri Police yaherukaga kuyutsinda muri shampiyona.
Ku munota wa 30 ,Willy Onana Essomba wa Rayon Sports yatsinze igitego cya gatatu.
Police FC ku munota wa 45+2 yatsindiwe na Mugisha Didier iba itsinze igitego cya mbere.
Ku munota wa 62 Police FC yabonye penaliti maze, Mugisha Didier ayitera neza cyane biba bibaye bibiri kuri kimwe.
Umukino urangira Rayon Sports itsinze ibitego bitatu kuru bibiri. Umukino wo kwishyura uzakinwa mu kwezi gutaha

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yatawe muri yombi arimo ashaka uwagura igitsina cy’umusaza yaciye

Ibinyoma biragwira: Umugore yihandagaje abeshye ko yabyaye umwana nyuma agahinduka ibuye