in

Icyo nabonye cyo akunda abakozi kandi ni nje munyakazi uba hano! Imbamutima za Bruce Melodie nyuma yo guhura na Perezida Paul Kagame, yavuze amagambo aryoheye amatwi

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yishimiye gukabya inzozi yahoranaga zo guhura na Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 19 Kanama 2023.

Bruce Melodie yavuze ko guhura n’Umukuru w’Igihugu ari iby’agaciro kuri we n’abahanzi muri rusange kuko bigaragaza ko ibyo bakora igihugu kibibona.

Ni ibyatangajwe n’uyu muhanzi umaze kuba rurangiranwa mu Rwanda no mu Karere ruherereyemo nyuma yo guhura na Perezida Kagame.

Bruce Melodie yari aherekejwe na Masai Ujiri watangije Giants of Africa akaba na Perezida wa Toronto Raptors ikina muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA.

Ni amateka yanditswe mu rugendo rw’uyu muhanzi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023, ubwo yari amaze kuririmba mu gitaramo gisoza Iserukiramuco rya Giants of Africa.

Nyuma yo guhura na Perezida Kagame, Bruce Melodie yagaragaje ko ari iby’agaciro kuri we no ku muziki Nyarwanda muri rusange.

Yagize Ati “Ni ibigaragaza ko akazi dukora kagaragara kandi n’igihugu kidushyigikiye.”

Yakomeje agira ati “Ndishimye birumvikana nk’undi muntu wese wahura na Perezida wa Repubulika kandi biragaragara ko ibyo dukora byibura igihugu kibibona.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agira amagambo aryohereye gusa! Tiwa Savage yabwiye ijambo rikomeye abitabiriye igitaramo ribakora ku mutima

(Ikigoryi)! Diamond platnumz yihanije bikomeye pasiteri wamumenyereye