in

Icyamamare muri Real Madrid Luka Modric mu kiniga kinshi yatangaje igihe azahagarikira gukina umupira w’amaguru

Icyamamare muri Real Madrid, Luka Modric yashimangiye ko igikombe cy’isi 2022 kizabera muri Qatar kizaba irushanwa mpuzamahanga rya nyuma azaba akinnye

Umukinyi wo hagati wimyaka 37 yayoboye igihugu cye cya korowasiya  kumukino wanyuma mugikombe cyisi cya 2018 ndetse yanatsindiye Umupira wa Zahabu nk’umukinnyi mwiza mugihe cyamarushanwa yabereye muburusiya.

Modric kandi  yatsindiye Ballon d’or kubera imbaraga zidasanzwe muri uwo mwaka ku gihugu cye.

Kapiteni wa Korowasiya yagize kandi uruhare runini mu gufasha Real gutsinda LaLiga na Champions League muri shampiyona ishize.

Uyu mugabo wahoze akinira ikipe ya Tottenham ubu yemeje ko azayobora igihugu cye ku nshuro ya nyuma ukwezi gutaha mu marushanwa akomeye azabera muri Qatar.

Modric yabwiye Fifa ati: “Nzi ko mfite imyaka runaka kandi ko iri ari ryo rushanwa ryanjye rya nyuma mu ikipe y’igihugu ya Korowasiya.”

Dufite amahirwe yo kujya mu majonjora ane yanyuma, hanyuma dufite igikombe cy’isi hanyuma tuzareba.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Real Madrid mu biganiro byanyuma n’umukinnyi ukomeye wa Tottenham ngwazayerekezemo

Imvamutima za Cristiano Ronaldo nyuma yo kuva mu bihano bya Ten Hag