in

Ibyo utari uzi: Dore bimwe mu byiza byo kurira benshi batari bazi

Ibyo utari uzi: Dore bimwe mu byiza byo kurira benshi batari bazi

Burya n’ubwo umuntu arira mu gihe ababaye gusa hari n’igihe arizwa n’ibyishimo amarira benshi bita ay’ibyishimo.

Gusa uko waba uri kurira kose hari bimwe mu byo bifasha umubiri nk’iyo urize ubabaye uradohoka ukumva umutima urahambutse ndetse iyo uri kurira ubabaye uba umeze nk’uri gusohora agahinds kakurimo, reba bimwe mu byiza byo kurira.

1. Bifasha kuruhuka: Kurira bishobora kuba bumwe mu buryo bwiza bwo kuruhura umutima.

2.Byoroshya ububabare bw’umubiri; Kurira igihe kirekire bivubura ‘oxytocine’ na ‘opioide’ bya ‘endogenous’ izwi nka endorphine, iyi ikaba ishobora koroshya ububabare n’amarangamutima y’umubiri.

3. Kurira bifasha gukira intimba: Kurira uri mu bihe by’akababaro bikiza agahinda. Abahanga bagaragaza ko kurira ari ngombwa cyane mu gihe cy’ibibazo kuko hari icyo bifungura k’umutima, intimba ikagabanuka.

Ni yo mpamvu abahanga bavuga ko niba wumva ufite ikiniga irekuye urire icyo gihe uba uhaye amarangamutima yawe kwisanzura ndetse n’umutima ukabohoka.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyemezo biragwira: Umukobwa yafatiye umwanzuro udasanzwe umusore wari waramugize umugore kandi batabana (Amashusho)

“Ni ubwa mbere u Rwanda rwabuze itike yo gukina CHAN?” Haruna Niyonzima yahaye ukuri umutoza Carlos Alós Ferrer wanze kumuhamagara mu Mavubi