in

NdabikunzeNdabikunze

Ibyo umunyamakuru MC Murenzi yatangaje nyuma yo kwibaruka imfura ye.

Umuryango w’umunyamakuru Kamatari Murenzi wamenyekanye cyane mu biganiro by’imyidagaduro nka Mc Nzi Kuri Contact Fm n’umugore we Rudakenga Aline uri mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa.

Aba bombi bamaze imyaka itatu barushinze mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 9 Nzeri 2021 nibwo batangaje ibyishimo byo kwibaruka imfura yabo y’umukobwa bise Lyza Keza Kamatari

Uyu mugabo yifashishije urubuga rwe rwa Instagram Mc Murenzi yasangije abamukurikira ibyishimo afite yandika amagambo y’ibyishimo kuri Instagram ye aho yagize ati ““Imana ishimwe yo yaduhaye imfura yacu, ubu nakumva uburyohe bwo kuba umu papa.”

MC Murenzi amaze imyaka 10 avuye mu Rwanda, aho yabanje gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yarangirije kaminuza mu ishuri rya Hudson Valley Community College i New York.

Yaje kwimukira muri Canada mu gihe yiteguraga ubukwe kuko ariho umufasha we yari atuye, aha ni naho habereye umuhango wo gusaba no gukwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mubyeyi wahagaritse ubukwe bw’umugabo we dore ibimubayeho noneho

Live: Burkina Faso 🇧🇫 vs Rwanda 🇷🇼 #africavolleychampionship