in

NDASETSENDASETSE

Ibyo Polisi y’U Rwanda yabwiye abantu bibuze ku rutonde rw’abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’U Rwanda yasabye abantu kwiga neza kugirango bajye babasha gutsinda ibizamini

Mu kiganiro Polisi y’U Rwanda yatanze kuri uyu wa 29 Ukwakira 2021 kuri Radio Rwanda kigaruka ku mutekano wo mu muhanda, yagize icyo ibwira abantu bibuze ku rutonde rw’abazakorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga ruherutse gusohoka.

Nkuko Polisi y’U Rwanda yabitangaje, yavuze ko abibuze ku rutonde rwashyizwe hanze bazategereza mu minsi iri imbere kubera ko hari gahunda yo gushyira hanze urundi rutonde rw’abazakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga gusa yongeyeho ko abantu bagomba kuza gukora ibizamini biteguye kubera ko usanga akenshi abantu baza ku kizamini batiteguye ndetse ibi bikabaviramo no gutsindwa dore ko kuri ubu abantu benshi bakora ibizamini batsindwa hagatsinda bake cyane.

Abibuze ku rutonde rwasohotse mbere bazireba ku rutonde ruzasohoka mu minsi iri imbere

 

Polisi y’U Rwanda yasabye abantu kwiga neza kugirango bajye babasha gutsinda ibizamini

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa musore we nujya gutereta muri ubu buryo nta nkumi izagucika.

Video: uko umwana wa Miss Grace Bahati aba ameze iyo aryamye