in

Ibyo Nizzo atangaje ku mubano we na Sacha Kate bakanyujijeho mu rukundo.

Umuhanzi Nizzo Kabosi yongeye kugira icyo avuga ku mubano we na Sacha Kate bahoze bakundana kuva mu 2009 akiri mu itsinda rya Urban Boys.

Sacha yamamaye cyane ubwo yari mu rukundo n’umwe mu basore bagize itsinda Urban Boys ari we Nizzo aha hari mu 2009, nyuma akomeza guhangwa amaso kugeza ubwo yagiye yifashishwa mu mashusho menshi mu Rwanda, indirimbo iheruka ikaba ari ‘Saa moya’ ya Bruce Melodie.

Nizzo yongeye kugaruka kuri uyu mukunzi we bakanyujijeho mu bihe byashize maze avuga ko rwose adafite umukunzi byaterwa n’aho ari n’uko ameze ariko afite umuntu we atabimuzanaho. Mu kiganiro yagiranye na Shene ya Youtube, Nizzo ntiyigeze ahakana ibyo kuba yasubirana na Sasha Kate, gusa yavuze ko byaterwa ariko ariko nanone bikaba bishoboka kuko abona nawe atajya asaza. Yagize ati: ”Byaterwa n’aho ndi byaterwa n’uko meze ariko ndamutse mfite umuntu wanjye ntabwo yazinzanaho.”

Nizzo na Sacha bakanyujijeho.

Umuhanzi Nizzo abajijwe niba yakwemera gusubirana na Sacha Kate aramutse adafite umukunzi, yagize ati: ‘‘Navuze ngo byaterwa, birashoboka kuko nawe uko mubona ntabwo ajya asaza”.

https://www.instagram.com/p/CUa_JlwNv4s/?utm_medium=copy_link

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubukwe buratashye: The Ben yambitse impeta Miss Pamella.

Inkuru nziza ku munyamakuru ukomeye wa RBA n’umufasha we