in

NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Ibyo mu rugo kwa Maitre Nzovu byadogereye.

Umubano wa Maitre Nzovu n’umugore we ntiwifashe neza ndetse ntashaka kumuha imbabazi nyuma y’igihe Maitre Nzovu ashinjwa guta urugo agasiga umugore we mu bukode nta mafaranga afite yo kwishyura inzu.

Big town Tv yatangaje ko Maitre Nzovu amaze igihe yarataye umugore we Mama Sandrine, bafitanye abana bane.Uyu mugabo nyuma yo guhura n’ibibazo bitari bike aho yanahagaritse gukina muri filime ya Maitre Nzovu yari imaźe gukundwa n’abatari bake, yaje kubura amafaranga y’ubukode bw’inzu maze abafana be baba mu bice bitandukanye by’Isi bamukusanyiriza inkunga ,kugirango umugore we batamusohora mu nzu.

Big town Tv ikorera kuri Youtube yiyemeje guhuza uyu mugabo n’umugore we bari bamaze igihe batavuga rumwe.Ubwo bazaga mu rugo rwe, aho umugore atuye, Maitre Nzovu yatangiye asaba imbabazi z’amakosa yakoreye umuryango we ndetse avuga ko ashaka gusubirana n’umugore we.Umugore we (Mama Sandrine) yahise amutsembera amubwira ko imbabazi zo kuba yaramuhemukiye azimuhaye ariko ko atakwifuza kongera kubana na Maitre Nzovu.

 

Habaye guterana amagambo cyane maze Maitre Nzovu avuga ko nubwo umugore we adashaka ko bongera kubana ariko azajya amusura ,ndetse akita kubana be .Yavuze ko kandi umugore we afite uburenganzira bwo kongera gushaka undi mugabo gusa Nzovu avuga ko we atazigera ashaka undi mugore.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyishimo byinshi kuri Jordan Mushambokazi wasoje amasomo ye.

Ikipe ya Uganda iraje Abanyarwanda nabi.