in

Ikipe ya Uganda iraje Abanyarwanda nabi.

Bwa mbere mu myaka 35, Uganda yatsindiye u Rwanda mu rugo, mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar 2022 ,ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Kane.

Ni umukino utagenze neza ku ruhande rw’ikipe y’igihugu Amavubi, aho umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe igitego 1-0.

Ni umukino wari uwa Gatatu wo mu itsinda E, aho u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma muri iri tsinda U Rwanda na Uganda bamaze guhura inshuro 33, Uganda niyo imaze gutsinda inshuro nyinshi kuko imaze gutsinda u Rwanda inshuro 14, mu gihe u Rwanda rwatsinze inshuro 10, amakipe yombi anganya inshuro 9.

Ni umukino uraje nabi Abanyarwanda kuko bari bizeye ko Amavubi ari buhindure amateka akabasha gutsinda Uganda. Uyu mukino watumye Uganda igira amanota atanu muri iri tsinda, mu gihe u Rwanda rugumye ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.

U Rwanda rurahita rujya kwishyura muri Uganda mu mukino uteganyijwe kuzaba tariki ya 10 Ukwakira 2021.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo mu rugo kwa Maitre Nzovu byadogereye.

Dolce & Gabbana yashishuye umunyarwanda