in ,

Ibyo Miss Umwiza Phionah yakoze, nyuma yo kotswa igitutu n’aba miss bagenzi be bamubaza niba akundana byeteye abafana be urujijo

Ku munsi w’ejo hirya no hino mu bice bitandukanye by’u Rwanda ndetse no ku isi yose muri rusanga abantu barimo bizihiza umunsi mukuru w’abakunda uzwi nka Saint Valentin. Abastar bo mu Rwanda batandukanye bakaba rero barizihije uyu munsi w’abakunda boherereza ndetse banakira impano zitandukanye bagenewe n’abakunzi babo.

Bamwe muribo yewe nibwo banaboneyeho kwerekana ku mugaragaro abakunzi babo dore ko kenshi na kenshi inaha usanga bakunze kubihishahisha. Akaba ari muri urwo rwego rero na Miss Phiona Umwiza wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2020 yasabwe na bagenzi be barimo Miss Umutesi Denise na Miss Umuratwa Kate kuzabereka umukunzi we kuri saint Valentin.

Ibi rero bakaba barabimusabye muri video bafashe bari kumwe aho bamusaba ko yazamuzana kuri saint Valentin kuko bair bumvikanye ko bazasohokera hamwe bose icyarimwe muri Hotel ya The Manor iherereye hano mu mugi wa Kigali.

Miss Phionah nuko yari yambaye kuri Saint Valentin

Ku munsi w’ejo rero nuko bari babyumvikanye aba bakobwa bakaba barahuriye muri iyo Hotel nkuko bigaragazwa na video zitandukanye bashyize kuri social media bakoresha, benshi mu bafana ba miss Phiona bakaba bari bategereje kureba ko yari yazanye nuwo mukunzi we nkuko bacuti be bari babimusabye gusa ntiyigeze amwerekana, ahubwo yashyizeho amafoto atatu yongeraho amagambo agira ati : “Meet my valentine in the third picture” gusa mu byukuri iyo foto ya gatu yavuga nta munzi we wari uriho ahubwo hari hariho impano zitandukanye yahawe ku uyu munsi w’abakundana.

Iyi niyo foto yavugaga igaragaza Valentine we

Ibi bakaba byatumye abafana be bibaza niba koko Boyfriend yari yaje nawe muri The Manor akaba ariwe wamuhaye  izo mpano cg se niba ahubwo ari bacuti be aribo baba bazimuhaye, doreko bo bari bemeye ko bazanye n’abakunzi babo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Diane yakoreye Kwizera ku munsi w’abakundana ntabwo azigera abyibagirwa

Ibya Pamela na The Ben byarangiriye kuri Instagram