in

Ibyo kurya byakurinda gusaza imburagihe

Ibyo urya bigira uruhare runini mu bwiza bwawe ndetse n’imikorere myiza y’umubiri harimo kongera ubudahangarwa bw’umubiri, kugabanya no gukuraho iminkanyari, kugira imisatsi myiza n’inzara zikomeye.

Ibyo kurya byakurinda gusaza imburagihe

1.Icyayi cy’icyatsi (the vert/green tea)

The vert yuzuyemo ibirinda n’ibisukura umubiri (antioxidants) bifasha mu kwirinda no gusohora uburozi.

Green tea irinda byinshi bishobora kwangiza umubiri bya free radicals
Green tea irinda byinshi bishobora kwangiza umubiri bya free radicals

Ubusanzwe ubu burozi tuvuga bwitwa free radicals, ni ibinyabutabire byikora mu gihe umubiri uri gutunganya byinshi mubi wukorerwamo cg se mu gihe ugize stress. Antioxidants zihindura imiterere ya free radicals ku buryo zidashobora guteza ibibazo.

Green tea ikize cyane ku birinda umubiri, polyphenols, bifasha mu kurwanya diyabete, kwinangira k’umusemburo wa insulin, indwara z’umutima n’ububyimbirwe. Polyphenols zirinda cyane proteyine y’ingenzi ku ruhu yitwa collagen. Bityo ugahorana itoto, ikaba yanakuraho bimwe mu bimenyetso byo gusaza.

2.Imboga

Imboga nyinshi zitandukanye ziba zuzuyemo intungamubiri kandi zifite calories nke.

Izikize kuri beta-carotene zifasha mu kurinda ingaruka z’imirasire y’izuba na free radicals, byose bitera uruhu gusaza. Ingero z’imboga zibonekamo beta carotene hari; karoti, ibijumba n’ibihaza.

Izibonekamo urugero ruri hejuru rwa vitamin C, iyi vitamin ni ingenzi cyane mu gukora collagen, proteyine y’ingenzi mu gukomeza uruhu no gusohora uburozi mu mubiri. Zimwe muzo twavuga ni; imboga rwatsi, poivron, broccoli n’inyanya.

3.Watermelon

Ifasha mu kurinda imirasire mibi y’izuba

Watermelon ibonekamo lycopene (kimwe n’iboneka mu nyanya), ariyo ituma igira ibara ritukura. Ifasha mu kurinda imirasire mibi y’izuba. Uru rubuto rukungahaye ku ntungamubiri nyinshi cyane, zifasha mu kugira uruhu rwiza kandi rutoshye.

4.Inyanya

Inyanya zigirira akamaro gakomeye uruhu rwacu, bitewe n’uko zibonekamo lycopene.
Lycopene uretse kurinda uruhu imirasire mibi y’izuba ishobora kurwangiza, ifasha mu kugabanya ibyago kwibasirwa n’indwara z’umutima, stroke na kanseri ya prositate.

Aya mafunguro atandukanye ashobora kugufasha guhorana itoto. Imbuto zitandukanye wazirya buri munsi, naho kubyo guteka wirinda kubihisha cyane cg se kubiteka mu mavuta yatuye, kuko byangiza intungamubiri wagombaga kubona.

src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’igihe amwoherereza amafaranga menshi ,umusore yasanze sheri we yarambitswe impeta

Breaking news: Amakipe 2 yazamutse muri shampiyona y’icyiciro cya mbere yamenyekanye