in

Ibyo Koffi Olomide abwiye Abanyarwanda mbere yo gutaramira i Kigali

Umuhanzi wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ,Koffi Olomide ugiye gutaramira i Kigali yageneye ubutumwa abanyarwanda.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Koffi Olomide yavuze ko yiteguye gutaramira i Kigali, ashimira Abanyarwanda urukundo batahwemye kumwereka.

Ati “Ndi i Gisenyi, ejo nzakorera igitaramo muri Kigali Arena, nishimiye kongera kugaruka mu gihugu cyiza. Ndashimira ubuyobozi bw’u Rwanda ku kazi bumaze gukora.”

“Nishimiye kongera guhura namwe, ndi inshuti yanyu ndabizi ko hari benshi cyane bakunze umuziki wanjye kuva mu myaka myinshi ishize. Reka tuzahurire muri Kigali Arena ejo, Murakoze.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi ba ruhago bafite imodoka zihenze kurusha iz’abandi n’agaciro kazo.

Ni akumiro: umunyeshuri w’umuhungu w’imyaka 17 yateye inda mwarimu we none bagiye gushyingiranwa.