in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Ibyo inzuki zakoreye umugabo wasambanyaga umugore w’abandi ni isomo rikomeye.

Umugabo witwa Jethro Maimba ukomoka muri Zimbabwe yatewe n’inzuki zimurya iminsi ibiri yose nyuma yo kujya guca inyuma umugabo mugenzi akaryamana n’umugore we.

Jethro Maimba ukomoka i Gokwe yahuye n’uruva gusenya inzuki ziramusagarira ziramudwinga. Amakuru avuga ko Jethro Maimba ukomoka mu Mudugudu wa Kwaramba uyobowe na Chief Nemangwe, yatewe n’inzuki ubwo yari aryamanye n’umugore wubatse, Lizzie Maphosa, bari mu gihuru.

Amakuru avuga ko abaturage bakomeje bavuga ko Maimba yari yaraburiwe n’umugabo w’uyu mugore ko yazareka umugore we nyuma y’amakuru avuga ko baryamana rwihishwa. Abaturage bavuga ko Miamba ari umugabo w’umugore baryamanye wamutereje inzuki nk’amarozi mu kumwihaniza burundu.

Amakuru akomeza avuga ko izi nzuki zamaze iminsi ibiri ku bice by’ibanga bya Maimba, zikaba zamuvuyeho nyuma y’iminsi ibiri mu gihe yasabaga imbabazi uwo yacaga inyuma ubundi abona kugira amahoro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mashusho: udushya twaranze ubu bukwe .

Nubona ibi bimenyetso uzamenye ko umutima wawe udakora neza